Tom Close – Igikomere (ft. Bull Dogg)

Indirimbo “Igikomere” niyo ya nyuma umuhanzi Tom Close aherutse gusohora. Akaba yarayifatanyije na Bull Dogg. Umva igice gito kigize iyi ndirimbo hano: https://nilekastliveblog.files.wordpress.com/2017/05/igikomere-preview1.mp3   Nyuma y’aho isohokeye, Tom Close akaba akomeje ibikorwa bya promotion yayo mu bitangazamakuru.   (Photo: Tom Close muri studio ya City Radio)   Niba wifuza kuyumva birambuye ndetse ukumva n’izindi ndirimbo…

Ibibazo 2 byibazwa nyuma y’itangazo rya RSAU

Nyuma y’aho RSAU (Rwanda Society of Authors) itangarije ko guhera muri nyakanga 2017, abakoresha ibihangano bazatangira kwishyuzwa, bimwe mu bitangazamakuru, cyane cyane amaradiyo yakiriye nabi iki cyemezo, rimwe na rimwe mu buryo busa naho harimo guhangana. Ibi bigaterwa no kudasobanukirwa impamvu uku kwishyuzwa kugiye gushyirwa mu bikorwa ndetse no kutamenya amategeko. Mu bibazo byibazwa, nahisemo…

“Ujya unkumbura?”, indirimbo nshya ya Knowless muri 2017

Knowless umaze igihe gito agarutse i Kigali, ndetse n’amezi make abyaye imfura ye, yasohose indirimbo ye ya mbere muri 2017. Nubwo amagambo ari mu ndirimbo adahuje na gato n’ibihe byiza yaramazemo iminsi cyangwa arimo muri iki gihe (ubukwe, kubyara, ibiruhuko), “Ujya unkumbura?” ntabwo yatenguha abasanzwe bamukunda kuko ubutumwa burimo budatandukanye cyane n’ubw’indirimbo ze aheruka kuririmba “Peke…

Leonardo DiCaprio yagaragaye mu isoko ryo majyaruguru y’u Rwanda

Leonardo DiCaprio, uri mu Rwanda aho ari kumwe n’inshuti ye Nina Agdal mu biruhuko yagaragaye mu isoko ryo mu majyaruguru y’u Rwanda arimo arahaha T-shirt yo kwambara. DiCaprio wamenyekanye cyane muri film ya Titanic, yagaragaye asa n’aho yiyoberanyije kuko yari yambaye ingofero ndetse n’amadarubindi (lunettes) y’izuba. Mu mipira yari imushimishije, bigaragara ko yararimo arahitamo iyishushanyijeho…

Eric 1Key, ingenzi mu gihugu kitarabona agaciro k’ubuhanzi mu iterambere

Niba hari abantu bakomeje gukora ubuhanzi nyabwo mu gihugu kitarahaha agaciro ubuhanzi, Eric 1Key ni umwe muribo. Ndavuga ubuhanzi nyabwo kugirango tutitiranya ubuhanzi bw’amaramuko n’ubuhanzi burenze impamvu zishingiye ku maramuko. Eric ni umwe mu bahanzi bake bakoresha impano zabo mu guteza imbere sosiyete, cyane cyane imyumvire n’imigirire. Mu gihe benshi babona iterambere mu ndorerwamo z’imiturirwa, Eric 1Key…