Eric 1Key, ingenzi mu gihugu kitarabona agaciro k’ubuhanzi mu iterambere

Niba hari abantu bakomeje gukora ubuhanzi nyabwo mu gihugu kitarahaha agaciro ubuhanzi, Eric 1Key ni umwe muribo. Ndavuga ubuhanzi nyabwo kugirango tutitiranya ubuhanzi bw’amaramuko n’ubuhanzi burenze impamvu zishingiye ku maramuko.

Eric ni umwe mu bahanzi bake bakoresha impano zabo mu guteza imbere sosiyete, cyane cyane imyumvire n’imigirire. Mu gihe benshi babona iterambere mu ndorerwamo z’imiturirwa, Eric 1Key atwibutsa ko gushyira umuntu mu muturirwa utamuhaye imyumvire y’igihe turimo ntacyo bimaze. Eric 1Key atwibutsa ko kwirukira iterambere usize umuco, amaherezo ugerayo ntacyo ucyambaye kuko umuco ari umwenda, imyumvire ikaba igaburo ritunga uyifite mu buzima bushya bw’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.

Ubuke bw’abahanzi nkaba, ni igipimo cyerekana ko amahitamo ye atanezeza bose, ko ubuzima bw’ubuhanzi bufite ireme mu Rwanda butoroshye.

Ntangira iyi nyandiko navuze ko Eric 1Key atari umuhanzi w’amaramuko.

Mu gihugu kitarafungura amaso ku iterambere ry’ubuhanzi ni iry’abarikora, abahitamo umwuga w’ubuhanzi babarirwa ku ntoki. Aha mwambwira muti mu Rwanda abahanzi ni benshi. Nibyo koko, abahanzi ni benshi, ariko ibihangano ni bike. Abo benshi, kenshi baba munzu yitwa ubuhanzi ariko iyo nzu ikaba ntakirimo. Niba ubuhanzi ari ubutumwa, niba ubuhanzi ari inkuru, niba ubuhanzi butanga icyerekezo, niba ubuhanzi bukiza, …. ni bake umuntu yakwita abahanzi. Akaba ariyo mpamvu nashyize Eric 1Key muri abo bake.

Niba Eric 1Key ahari, ariko, ni uko hari icyizere cy’uko hari abiyemeza kuyoboka ubukire bw’inganzo kurusha ubukire bw’ibifatika, n’ubwo ibifatika byakagombye guhabwa nyir’inganzo nyayo. Mu gihe tugitegereje ko ubuhanzi bufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu kugirango ababukora nabo batere imbere mu mikoro, abahanzi nyabo bakagombye kubeshwaho natwe: twe tujya kubumva no kubareba, twe twandika, twe tuvuga, twe, twe…: njye na we.

      Trailor ya Documentaire: ” The Expericment – Snipped One”, ya Eric 1Key izasohoka kuri uyu wa       gatanu, 3 gashyantare, 2017

Discographie:

14671341_10210878934434723_3995924205962985106_n

Umwa album “Entre 2” ya Eric 1Key kuri Nilekast:

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s