Archives za TPIR: Ubu ushobora kuzisoma uko zakabaye

Nkuko mubizi, mu mpera ya 2015, nibwo urukiko rwa TPIR rwakoreraga Arusha rwashoje imirimo yaryo yo kuburanisha abashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Mu manza zahabereye, birumvikana ko umubare w’inyandiko z’izo manza ari munini cyane. Guhera ku buhamya bw’impande zishinja n’izishinjwa, ibimenyetso, ama photos, amajwi, ama vidéo,  ibyemezo by’ubucamanza, ….birumvikana ko ku muntu w’umunyamatsiko ndetse n’umusomyi muri rusange yashimishwa no gusoma inyandiko z’izo manza.

Ububiko bunini bw’imanza mpuzamahanga mpanabyaha kuva nyuma y’intambara ya II y’isi

stabilizer-2

Ububiko bw’inyandiko z’imanza za TPIR bugizwe n’amakuru menshi ku mateka y’u Rwanda kuva muri 1990. Imanza zaciwe, ubuhamya bw’abantu, inzego n’ibihugu binyuranye. Si inyandiko gusa kuko higanjemo amajwi na za vidéo. Ubishyize hamwe n’urukiko rwa TPIY (icyahoze ari Yougoslavie), ubu nibwo bubiko bunini kurusha izindi, bufite amakuru menshi kandi yuzuye mu bijyanye n’imanza mpanabyaha mpuzamahanga kuva muri 1945.

Si impapuro zose zizashyirwa ahagaragara

sketch-murambi

Niba wifuzaga gusoma inyandiko zose, waba usubije amerwe mu isaho kuko zimwe mu nyandiko zitazashyirwa ahagaragara.

Impamvu ntayindi, n’uko, nk’urugero, mu gihe cyo gutanga ubuhamya hari abifuje ko amazina yabo atajya ahagaragara. Ururkiko rukaba rwarabibemereye mu rwego rwo kurengera umutekano wabo. Indi mpamvu yumvikana n’uko hari n’abatangabuhamya bakorewe ibyamfurambi bemeye kujya gutanga ubuhamya. Imyirondoro yabo ikaba igomba kutajya ahagaragara mu rwego rwo kurengera no kubaha ubusugire bwite bwabo. Hari n’andi makuru aba yaratanzwe n’ibihugu ku makuru byari bifite mu gihe cya génocide. Amwe muri aya makuru akaba nayo atazajya ahagaragara.

Ikindi ni uko, nubwo urukiko rwa TPIR rwafunzwe, imanza z’abakekwaho génocide zigikomeje. Inyandiko zimwe na zimwe zikaba zigomba kutajya ahagaragara kugirango imanza zikomeze.

Ni gute umuntu yabona archives z’imanza za TPIR?

Kuva kuri 12 kanama 2016, imanza za TPIR zishobora gusomwa n’umuntu uwariwe wese ubyifuza ku rubuga rwa internet rwa MICT (Urwego rwa ONU rushinzwe ububiko bw’imanza): Jya ku rubuga rwa MICT

Kubifuza kubona ububiko mu buryo bufatika (physique), bisaba kujya Arusha ku cyicaro cya MICT.

MICT ikaba iteganya kubaka ububiko buhoraho muri Tanzanie, nubwo u Rwanda rwari rwifuje ko inyubako z’ubu bubiko yakubakwa mu Rwanda.

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s